Contacts · Plan du site

ARRETE MINISTERIEL N° 133 /11 DU 25 NOV. 2005 ACCORDANT LA PERSONNALITE CIVILE A L'ASSOCIATION POUR LE DEVELOPPEMENT DE BYUMBA (ADEB) ET PORTANT AGREMENT DE SES REPRESENTANTS LEGAUX.

 

Le Ministre de la Justice,


Vu la Constitution de la République du Rwanda du 04 juin 2003, spécialement en ses articles 120 et 121,


Vu la loi N° 20/2000 du 26 juillet 2000 relative aux Associations sans but lucratif, spécialement en ses articles N° 8, 9, et 10 ;


Vu l'Arrêté Présidentiel N° 27/01 du 18 juillet 2004 déterminant certains arrêtés Ministériels qui ne sont pas adoptés par le Conseil des Ministres, spécialement en son article premier ;


Sur requête des Représentants Légaux de l'Association pour le Développement de Byumba (ADEB) reçu le 12 Août 2002 ;


ARRETE


Article premier :


La personnalité civile est accordée à l'Association pour le Développement de Byumba (ADEB) dont le siège social est à Byumba, Ville de Byumba, Province de Byumba.


Article 2 :


L'association a pour l'objet :


-Le renforcement de l'unité, l'entente et la solidarité entre les ressortissants de la Province de Byumba ;
- La promotion des œuvres éducatives et sociales, tel que les écoles d'enseignement primaire, secondaire et supérieure, des centres d'apprentissage ou de formation permanente ;
- Sensibilisation des ressortissants de la Province de Byumba au développement de tous les Districts de Byumba ;
- constitution d'un fond d'entraide et de soutien ;
- publication d'une revue périodique de liaison entre les membres et d'expression de l'association ;
- établissement des relations de coopération et de jumelage avec d'autres associations ou institutions poursuivant le même objet.

 

 

Article 3 :


Est agréé en qualité de Représentant Légal de l'Association pour le Développement de Byumba (ADEB), Mgr RWAJE Onesphore, de nationalité rwandaise, résidant à Byumba, Ville de Byumba, Province de Byumba.

Est agréé en qualité de premier Représentant Légal Suppléant de la même Association, Monsieur MUGEMANA Jean Marie Vianney, de nationalité rwandaise, résidant à Kacyiru, District de Kacyiru, Ville de Kigali.
Est agréé en qualité de second Représentant Légal Suppléant, Monsieur RWAHAMA Jackson, de nationalité rwandaise, résidant à Kacyiru, District de Kacyiru, Ville de Kigali.
Est agréé en qualité de troisième Représentant Légal Suppléant de la même Association, Monsieur BAVAKURE Augustin, de nationalité rwandaise, résidant à Byumba, Ville de Byumba, Province de Byumba.


Article 4 :


Le pressent arrêté entre en vigueur le jour de sa signature.

 

Kigali, le 25 Nov. 2005

Le Ministre de la Justice MUKABAGWIZA Edda
( sé)

 

 

 

 

ITEKA RYA MINISITIRI N°133/11 RYO KU WA 25/ NOV. 2005 RIHA UBUZIMA GATOZI UMURYANGO "IHURIRO RIGAMIJE AMAJYAMBERE YA BYUMBA" (ADEB) KANDI RYEMERA ABAVUGIZI BAWO.

 

Minisitiri w'Ubutabera,

 

Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 120 n'iya 121;


Ashingiye ku Itegeko N° 20/2000 ryo ku wa 26 Nyakanga 2000 ryerekeye imiryango idaharanira inyungu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8, iya 9 n'iya 10;


Amaze kubona Iteka rya Perezida N° 27/01 ryo ku wa 18 Nyakanga 2004 rigena amwe mu mateka y'abaminisitiri yemezwa atanyuze mu Nama y'Abaminisitiri, cyane cyane mu ngingo yaryo ya mbere;


Abisabwe n'Abavugizi b'umuryango "Ihuriro Rigamije Amajyambere ya Byumba (ADEB) mu rwandiko rwakiriwe ku wa 12 Kanama 2002 ;


ATEGETSE :


Ingingo ya mbere :


Ubuzimagatozi buhawe umuryango "Ihuriro Rigamije Amajyambere ya Byumba " (ADEB) ufite icyicaro i Byumba, Umujyi wa Byumba, Intara ya Byumba.


Ingingo ya 2:


Umuryango ugamije:


- gushimangira ubumwe, ubwumvikane n'ubwuzuzanye hagati y'abanyabyumba;


- gushinga ibikorwa by'uburezi, n'ibitsura imibereho myiza y'abaturage nk'ibigo by'amashuri abanza, ayisumbuye n'amakuru, ibigo byigisha imyuga cyangwa ibihugura abaturage;


- gukangurira abanyabyumba guharanira icyateza imbere uturere twose tw'Intara ya Byumba;


- gushyiraho isanduku yo gutabarana no gufashanya;


- gushyiraho ikinyamakuru gisohoka buri kwezi gihuza abanyamuryango kandi gisobanura amatwara y'umuryango;


- gutsura umubano n'ubutwererane n'indi miryango bihuje intego.

 

Ingingo ya 3:


Uwemerewe kuba Umuvugizi w'umuryango "Ihuriro Rigamije Amajyambere ya Byumba (ADEB) ni Mgr RWAJE Onesphore, Umunyarwanda uba i Byumba, Umuyji wa Byumba, Intara ya Byumba.


Uwemerewe kuba Umusimbura wa mbere w'Uhagarariye uwo muryango ni Bwana MUGEMANA Jean Marie Vianney, Umunyarwanda uba ku Kacyiru, Akarere ka Kacyiru, Umujyi wa Kigali.


Uwemerewe kuba Umusimbura wa kabiri w'Uhagarariye uwo muryango ni Bwana RWAHAMA Jackson, umunyarwanda uba ku Kacyiru, Akarere ka Kacyiru, Umuyji wa Kigali.
Uwemerewe kuba Umusimbura wa gatatu w'Uhagarariye uwo muryango ni Bwana BAVAKURE Augustin, umunyarwanda uba i Byumba, Umujyi wa Byumba, Intara ya Byumba.


Ingingo ya 4:


Iri teka ritangira gukurikizwa umunsi rishyiriweho umokono.

 

Kigali, kuwa 25 Nov. 2005

 

Minisitiri w'Ubutabera MUKABAGWIZA Edda